Imibibereho Myiza y’Abanyamuryango

1.IDUKA RY’ UMUHINZI

Koperative yashizeho iduka abahinzi bahahiramo ibyibanze12 nkenerwa mu muryango. Ibiciro biba biri hasi ugereranije n’ahandi ku isoko.

2.GUSUKURA INZU Z’ABANYAMURYANGO

kubufatanye na TUBEHEZA RWANDA, koperative ifasha abanyamuryango gushyira sima munzu zabo.

3. AMASHANYARAZI AKOMOKA KU MIRASIRE Y’IZUBA

Kubufatanye na My Sol (yahoze ari mobisol) koperative ifasha abanyamuryango gutunga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

 

4. Koperative ifasha abanyamuryango kubona amashyiga ya kijyambere, arondereza ibicanwa

kandi atangiza ibidukikije azwi nkarunonko. Ibi bikorwa kubufatanye na

SAFER RWANDA Ltd

5.AKABANDO K’ IMINSI

Ni gahunda igenewe abanyamuryango

bageze muzabukuru, guhera kumyaka 65 kuzamura, Buriwese ahabwa ibihumbi 30,000frw ku mwaka. Iyi gahunda ya tangiye 2017, itangirira ku banyamuryango 97 ubu ikaba igeze kubanyamuryango 400.

Aya mafaranga abafasha kwiteza imbere no mu mirimo ya burimunsi ikorerwa mu gishanga. No kumva ko cooperative ibazirikana. Ku mwaka cooperative itanga asaga

12,150,000frw

6.KWISHINGIRA ABANYAMURYANGO KUBONA INGUZANYO MU BIGO BY’ IMARI (Banks) KU MISHINGA IRAMBYE

Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango ba Koperative gushyira mu bikorwa imishinga yabo, Hashyizweho gahunda yo kwishyingira abanyamuryango ba Koperative, mu bigo by’ imari mukubona inguzanyo zibafasha mu mubikorwa by’ iterambere birimo nko kugura ubutaka, Gukora ubworozi (inka,…) Kubaka inzu zo kubamo zimeze neza, Kugura Moto, kuzamura Imibereho y’umunyamuryango muri rusange,…

  • umunyamuryango yemerewe amafaranga kugeza kuri 2,000,000frw
  • Abanyamuryango bahabwa inguzanyo ntayindi ngwate batanze.
  • Ubu Abanyamuryango bakaba bamaze guhabwa inguzanyo zifite agaciro ka Miliyoni 844,540,000 Zahawe abanyamurya 1383, Gahunda iracyakomeza.

7. IRERERO

  • koperative yashyizeho irerero ry’abana b’abanyamuryango
  • Abanyamuryango iyo bagiye mugishanga basiga abana ku irerero bakitabwaho bakanigishwa.
  • Ibi byagabanije impanauka za hato na hato z’abana bagwaga mu miyoboro y’amazi.