COPRORIZ -NTENDE ni cooperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya NTENDE ,ikorera mu Mirenge ya Rugarama,Rwimbogo na Gitoki mu Karere ka Gatsibo no mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza
Icyicaro cya COPRORIZ- NTENDE kiri mu mudugudu w’IBARE, Akagari ka GIHUTA, Umurenge wa RUGARAMA, Akarere ka GATSIBO, Intara y’IBURASIRAZUBA ku muhanda wa kaburimbo Kayonza- Kagitumba.
Koperative yatangiye muri mutarama 2003, yitwa Impuzamashyirahamwe KANYARWANDA itangizwa n’abanyamuryango 560 ihinga ubuso bwa ha 55.
Kuri 17 gashyantare 2005 nibwo yahinduwe Koperative yo guteza imbere igihingwa cy’umuceri mu cyanya cya NTENDE (Coopérative de Promotion des Riziculteurs de NTENDE : COPRORIZ- NTENDE).
COPRORIZ- NTENDE yabonye ubuzimagatozi bwasohotse mu igazeti ya leta, umwaka wa2005 46 n° 24 yo kuwa 15/12/2007.
Mu mwaka wa 2009, leta y’URWANDA ibinyujije mu mushinga wayo ugamije gucyura amajyambere y’icyaro (RSSP), ubutaka bw’igishanga bwariyongereye buva kuri hegitari mirongo itanu n’eshanu(55ha) bugera kuri hegitari magana acyenda(900ha), bityo n’abanyamuryango bariyongereye bagera bihumbi bitatu magana atandatu na mirongo irindwi n‘umwe (3549), harimo abagabo 2 425 n’abagore 1336. COPRORIZ-NTENDE kandi ifite ingomero 2 z’amazi. Abanyamuryango batangiye Koperative mu mwaka wa 2003 batanga umugabane shingiro wa 3730Frw, mu mwaka wa 2008 umugabane warazamutse bitewe n’iterambere koperative yari imaze kugeraho ugera kuri 25186Frw. Mu mwaka wa 2015 bitewe n’uko ibikorwa by’iterambere by agendas byiyongera umugabane wongeye kuzamuka ugera kuri 116000Frw, ubu nabwo harimo gukorwa igenagaciro ku buryo duteganya ko umugabane uzongera ukazamuka mu gihe cya vuba kuberako ibikorwa byakomeje kwiyongera.